Lyrics

IMIRINDI Y' UWITEKA BY AMBASSADORS OF CHRIST RWANDA I. Yewe yewe mwana w' Umuntu umva amagambo y' Uwiteka ati Ninjye waremye iyi si isi nibyuzuyemo byose nyuma yibyo byose mfata umukungugu wisi niremera umuntu Namuremye mukunze murutisha ibindi biremwa muha no kugira ishusho yanjye arko kuko kwifuza kw' amaso ye arangomera yitandukanya n' ubwiza bwanjye arigendera. Umva imirindi y uwiteka aragushaka, yewe yewe umva arabaza mwana w' umuntu uri hehe, uri he mwana w' umuntu urahamagarwa uwakuremye aragushaka garuka mu rugo. X2 II.Ese niki mwana w umuntu gitumye uhemuka ku muremyi ugatumbira iby' iyi si kandi bizashirana nayo umutima ukajya wibaza uti iyo mana bavuga ibahe ubundi imaze iki mutima wanjye tuza urye kandi unywe ntakibazo uratunze ikindi c niki? Nyamara ntiwibuke ko iherezo ry' inzira zawe riri mu kuboko kwayo niyo itegeka Umva imirindi y' Uwiteka aragushaka, yewe yewe umva arabaza mwana w' umuntu uri hehe, uri he mwana w' umuntu urahamagarwa uwakuremye aragushaka garuka mu rugo. X2 III.None umva mwana w' umuntu Uwiteka ni umunyembabazi ubwe yarirahiriye ati sinzibuka amafuti yawe nyuma yibyo byose nzabababarira hose abazangarukira ubwo bwose none benedata tugarukire umukiza ijwi rye rikiduhamagara tuzirikana yuko iryo jwi ntirihoraho nimuze tujyane bigishoboka. Umva imirindi y uwiteka aragushaka, yewe yewe umva arabaza mwana w' umuntu uri hehe, uri he mwana w' umuntu urahamagarwa uwakuremye aragushaka garuka mu rugo. X3
Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out